Ubuyobozi bw’Ishuri ryigisha MEKANIKE, EMVTC-REMERA, bo mu ishami rishinwe kwakira no kwandika abanyeshuri bashya baza kwiga muri iri shuri buramenyesha buri wese wifuza kuvoma ubumenyi mu bijyanye no gukanika imodoka kinyamwuga ko batangiye kwakira no kwandika abazatangira amasomo yabo mu kwezi kwa 9, 2023.
EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.
Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.
Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.
Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.
Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.
Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963
DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)