Kuri iyi tariki ya 19 na 20 Kamena 2024, abanyeshuri bamaze umwaka biga mu Ishuri ryigisha umwuga wo gukanika imodoka kinyamwuga, EMVTC-REMERA, bakoze ibizamini bisoza umwaka wabo w’amashuri, aho biteguye guhita bajya ku isoko ry’umurimo bakabyaza ubumenyi bahavanye umusaruro.
EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.
Ni ishuri kandi ryihaye intego y’uko umunyeshuri wishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko umunyeshuri wiga amasomo mbonezamwuga utazatsindira ku manota 70% mu bizamini bya Leta atazahabwa impamyabushobozi.
NESA yabitangaje kuri uyu wa 18 Kamena, ubwo yatangizaga isuzumangiro ribanziriza ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2023/2024, rikaba ryatangirijwe ku ishuri rya St Joseph Intergrated College i Nyamirambo.
Dr Bahati Bernard uyobora NESA, yavuze ko aya masomo mbonezamwuga arimo ay’abiga Ubuforomo, abiga tekiniki, ndetse no mu mwaka utaha hazashyirwamo abiga icungamari. Ibi bikaba bigamije gutegura abakozi beza bize imyuga mu giihe bagiye ku isoko ry’umurimo.
Umunyeshuri wiga amasomo mu ishuri rya EMVTC-REMERA, yihitiramo uburyo yayakurikiraniramo (Ushobora kuyakurikirana Online utavuye aho uri) ndetse n’igihe yamara ayiga. Bamwe bahitamo kuba bayiga mu gihe kingana n’umwaka umwe yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira, abandi bagahitamo kwiga mu gihe kingana n’amezi atandatu (6).
Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:
- Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
- Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
- Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
- Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER
Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri “Evening Program”, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“ by’akarusho kandi twabashyiriyeho uburyo bwo kuba mwakurikirana amasomo mutavuye aho muri “Online Program”
Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.
Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963
DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)