Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, muri gahunda y’inama rusange y’ababyeyi barerera mu Ishuri rya EMVTC REMERA hanatangwa indangamanota ku banyeshuri bagiye mu biruhuko, Eng. NSHIMIYE Jacques, umuyobozi w’iri shuri yatangarije abitabiriye ko ishuri ryimuriwe mu murenge wa Ndera.
Ni umuhango watangiye abari aho biragiza Imana, aho babifashijwemo n’umubyeyi MUKUNKURANGA Athanasie usanzwe ari umurezi muri iri shuri, hakurikiraho Ijambo ry’ikaze ryavuzwe n’umuyobozi w’ishuri rya EMVTC REMERA, Eng. NSHIMIYE Jacques.
![](http://emvtcremera.com/wp-content/uploads/2024/12/DSC08472_11zon-1024x683.jpg)
Nk’uko byari biteganyijwe kandi kuri gahunda y’uyu munsi, hakurikiyeho kugezwaho gahunda y’imyigire n’imyigishirize, aho iyi gahunda yamuritswe n’umuyobozi ushinzwe amasomo muri EMTC REMERA, akanaba kandi umuyobozi w’ishuri wungirije, Eng. MURWANASHYAKA Thadee.
Eng. MURWANASHYAKA Thadee ni na we watangije gahunda yo gutanga indangamanota ku banyeshuri bagiye mu biruhuko, aho nyuma yo kubashyikiriza izo ndangamanota yatanze ikaze ku muyobozi w’ishuri Eng. NSHIMIYE Jacques, ageza ku bitabiriye ingingo nyamukuru anasobanura gahunda yo kwimura ishuri rya EMVTC REMERA rikava aho ryari risanzwe rikorera muri Kimironko rikimukira mu murenge wa Ndera.
![](http://emvtcremera.com/wp-content/uploads/2024/12/DSC08k472_11zon-1024x683.jpg)
Asobanura impamvu yo kuba ishuri ryimuriwe mu murenge wa Ndera, Eng. NSHIMIYE Jacques yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugirango hubahirizwe amabwiriza arebana n’amashuri acumbikira abanyeshuri.
Mu butumwa ubuyobozi bw’ishuri bwahaye abanyeshuri n’ababyeyi bunakubiyemo impinduka, bugira buti:
“Tunejejwe no kubamenyesha ko kubw’ubufatanye bwanyu, amasomo y’iki gihembwe asojwe neza none kuwa 18/12/2024 kandi buri munyeshuri atahanye indangamanota ye.
Tuboneyeho kubamenyesha ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza areba amashuri acumbikira abanyeshuri, ishuri ryimuriwe mu murenge wa Ndera, ahazwi nka Group Scolaire APRED Ndera.
Amafaranga y’ishuri y’igihembwe gikurikira, haba ku banyeshuri biga bacumbikiwe n’abiga bataha yagabanyijweho 36,000 Rwf. Ukuvuga ko:
– Umunyeshuri wiga acumbikiwe azaza yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga y’ishuri 302,905 Rwf
– Umunyeshuri wiga ataha azaza yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga y’ishuri 114,000Rwf
Ikitonderwa:
1. Amafranga y’ishuri yishyurirwa kuri imwe muri izi konti zikurikira
➢ Bank of Kigali (BK):040 – 06942305 – 54 / EMVTC – REMERA
➢ UMWALIMU SACCO: 0000122740/EMVTC – REMERA
2. Buri munyeshuri asabwa kuzana rame y’impapuro, ipaki ya ph(12 pieces papier hygienique) nkuko bimenyerewe buri gihembwe kandi utazabyitwaza ntabwo azakirwa.
3. Itariki yo gutangira igihembwe gikurikira ni 06/01/2025. Ku banyeshuri biga bacumbikiwe basabwa kugera ku ishuri tariki ya 05/01/2025 guhera saa 8:00 za mugitondo kugera saa 06:00 z’umugoroba.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara :
– 0727616617 Umunyamabanga/ Secretary-Reception
– 0791054692 Umuyobozi w’amasomo/ DOS
– 0791054691 Umucungamutungo/ Comptable
– 0791054693 Umukozi ushinzwe imyitwarire/ Animateur
– 0726589051 Umucungamutungo/ Comptable
– 0788907407 Umujyanama w’abanyeshuri/ Chaplain
Mugire amahoro!”
Nyuma habayeho kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo ku bakeneye ubusobanuro, hanakirwa AHISHAKIYE Jean Claude, umubyeyi uhagarariye abandi muri EMVTC REMERA.