Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa ry’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, aho amashuri yigisha imyuga itandukanye yo mu mujyi wa Kigali agera kuri 29 yitabiriye iri rushanwa ryatangiye kuwa 29 Gicurasi 2023 risozwa kuwa 01 Kamena 2023.

Imodoka idasanzwe yamuritswe na EMVTC-REMERA yakururaga abatari bake ndetse ikanabatangaza cyane

Ubwo iri murikabikorwa ryakorwaga, ku ubufatanye n’umujyi wa Kigali, ryabereye mu Imbuga City ahazwi nka Car free zone.

Ishuri rya EMVTC-REMERA nk’ishuri ryigisha gukanika imodoka kinyamwuga na ryo ryari ryitabiriye iri murikabikorwa, aho mu byo ryamuritse harimo n’imodoka y’akataraboneka yakozwe n’abanyeshuri biga muri iri shuri ku ubufatanye n’abarimu babo mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo birambye by’imfashanyigisho bifashishije ibyuma bishaje byaturutse ku mamodoka atadukanye.

Abantu benshi batangazwaga no kubona imodoka yakozwe n’abanyeshuri igenda kandi ikora neza nk’izakorewe mu nganda

Nk’uko byagarutsweho n’abatari bake, bibazaga impamvu nyir’izina yatumye iyi modoka ikorwa. Abarezi ndetse n’abanyeshuri bagize uruhare muri iki gikorwa basobanura ko bakora bene izo modoka bagamije kugwiza ibikoresho mfashanyigisho, ngo kuko ari bumwe mu buryo bwiza babona bufasha umunyeshuri gushimangira neza uyu mwuga w’ubukanishi biga.

Iri shuri kandi ryabashije gutsindira ibihembo muri iri murikabikorwa ryari rigamije kumenyekanisha no gukundisha abantu muri rusange imyuga n’ubumenyingiro.

Jacques NSHIMIYE, umuyobozi wa EMVTC-REMERA, akaba ari na we washinze iri shuri mu mwaka wa 2013, asaba buri wese kwitabira umwuga w’ubuaknishi kuko ari ibanga ry’ubukire

Ishuri rya EMVTC-REMERA ryigisha gukanika imodoka kinyamwuga mu gihe cy’umwaka umwe, aho umunyeshuri wize gukanika imodoka muri iri shuri atahana impamyabushobozi itangwa na Leta, ndetse akanigishwa amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka, kuburyo bimuha amahirwe yo gutsindira Perimi kuko aba yaranakoze ibizami bya Polisi.

Iyo umuntu akeneye kwiga muri iri shuri asanzwe afite Perimi cyangwa se afite akazi katuma atabona umwanya wo kwiga ku mwanywa, ashobora kwiga muri iri shuri mu buryo bwa Evening Program cyangwa se Weekend Program, aho ubihisemo yiga amezi atandatu gusa, akabona impamyabushobozi ya Mekanike itangwa na Leta.

Iri shuri rikorera mu mujyi wa KIgali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko. (Hepfo yo kwa Mushimire ahahoze hakorera kaminuza y’abanyamerika ya Kepler)