Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, abanyeshuri biga mu ishuri rya St Vincent Paroti Gikondo, bataramiye bagenzi babo biga mu ishuri rya EMVTC-REMERA babinyujije munjyana y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubwo abanyeshuri ba EMVTC-REMERA bitabiraga igikorwa basanzwe bakora buri wa Gatanu nyuma ya saa sita cyo kwiga Ijambo ry’Imana, babifashijwemo n’abarezi babo; uyu munsi bakiriye bagenzi babo bafatanyiriza hamwe muri iki gikorwa.