Abasaga 38 basoje amasomo yabo bajya ku isoko ry’umurimo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, abanyeshuri basaga 38 batangiye icyiciro cy’amasomo yabo mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, basoje iki cyiciro bajya ku isoko ry’umurimo kubyaza umusaruro amasomo yabunguye ubumenyi mu mwuga wo gukanika imodoka kinyamwuga bigiye mu Ishuri rya EMVTC-REMERA.

Eng. MURWANASHYAKA Thadee, umuyobozi w’Ishuri wungirije yatanze impanuro ku bagiye ku isoko ry’umurimo

Aba basoje amasomo yabo bakurikiraniraga muri EMVTC-REMERA, bashimiye byimazeyo iri shuri, bitsa ku bumenyi ntashyikirwa bahakuye babikesha abarimu b’inzobere mu mwuga wo gukanika imodoka  babigishije, banizeza iri shuri ko aho bagiye hanze ku isoko ry’umurimo bagiye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi bahawe kandi bakaba abaranga beza, barushaho gushishikariza abataragira amahirwe yo kwiga Mekanike kugana EMVTC-REMERA.

Aba basoje harimo bahungu 37 n’umukobwa 1.

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere. Amasomo atangwa mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa.

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

NIYONKURU Pasteur, uhagarariye abanyeshuri basoje amasomo yabo, yagiriye bagenzi be inama yo gukomereza mu byo bize

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:

  1. Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
  2. Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
  3. Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
  4. Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *