Abanyeshuri berekeje mu biruhuko, abandi bajya ku isoko ry’umurimo, bifurizwa Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2024

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, abanyeshuri biga mu Ishuri rya EMVTC-REMERA (Automobile Mechanics School), bashyikirijwe indangamanota n’ubuyobozi bw’iri shuri ziherekezwa n’impanuro zizabafasha mu myitwarire yabo izabaranga mu gihe cy’ibiruhuko by’iminsi mikuru.

Ni umuhango waranzwe no guhabwa indangamanota ku banyeshuri, ndetse hanashimirwa bamwe babaye indashyikirwa kurusha abandi, usozwa n’ubusabane ku banyeshuri bifatanyije n’abarezi babo.

NSHIMIYE Jacques, Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba umuyobozi w’Ishuri rya EMVTC-REMERA atanga impanuro ku banyeshuri bahisemo neza bakaza kwiga Gukanika Imodoka kinyamwuga mu Ishuri ry’indashyikirwa rya EMVTC-REMERA 

Mu byo yagejeje ku banyeshuri, NSHIMIYE Jacques, yabanje kubaha ubutumwa bw’ubutumire, abamenyeshako iri shuri rya EMVTC-REMERA riri kwitegura Graduation ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu mwaka wa 2022 ndetse na 2023, aho ibirori bizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2023, ukazabera aho iri shuri riherereye muri Kigali, mu murege wa Kimironko.

Ikindi yibukije aba banyeshuri kandi ni uko bagomba kurangwa n’indangagaciro z’umukanishi nyawe kandi watojwe, bagahorana ishema ryo kwitwa abakanishi aho bari hose kandi bagahora bambaye umwambaro ugaragaza ko ari abakanishi.

Abanyeshuri bahize abandi bashuikirijwe ibihembo ndetse banashimirwa mu ruhame

Umuyobozi w’ishuri kandi yabwiye abanyeshuri bagiye ku isoko ry’umurimo ko bagomba kwihutira gushaka uko bitabira imirimo igendanye n’ibyo bize, aho yabibukije ko uzaba atarabona akazi gahoraho muri Mekanike, ashobora gusaba Imenyerezamwuga ry’umwuga [Professional Internship], yagira aho agira birantega kandi akiyambaza ubuyobozi bw’Ishuri bukabimufashamo nk’uko intego yaryo ari ugutanga ubumenyi buhindura ubuzima.

Uyu muhango wasojwe n’ubusabane hagati y’abanyeshuri n’abarezi babo

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:

  1. Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
  2. Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
  3. Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
  4. Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *