Abasaga 384 bashyikirijwe Impamyabushobozi zabo nyuma yo gusoza amasomo y’ubukanishi bw’Imodoka

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2023, abarangije kwiga umwuga wo Gukanika imodoka basaga 384 mu ishuri rya EMVTC-REMERA, Bashyikirijwe Impamyabushobozi zabo bajya ku isoko ry’umurimo, aho bitezweho byinshi nk’umusaruro ubaganisha ku iterambere ryabo, imiryango yabo ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Ni umuhango watangiye ku isaha ya saa yine z’amanywa, usozwa saa saba z’igicamunsi. Umuyobozi w’ishuri rya EMVTC REMERA, NSHIMIYE Jacques yatangiye atanga ikaze ku bari bitabiriye bose muri rusange, anasobanura uko ishuri abereye umuyobozi rikomeje gutera imbere nyuma yo kumara imyaka isaga icumi ritangiye gutanga amasomo yo gukanika imodoka. NSHIMIYE Jacques yavuze ko ubu ibaye inshuro ya Gatandatu iri shuri ryizihiza ibirori byo gushyikiriza Impamyabushobozi abaryizemo.

NSHIMIYE Jacques, Umuyobozi wa EMVTC-REMERA yatanze ikaze anasobanura intambwe iri shuri rimaze kugeraho

Umukozi ushinzwe gutegura Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho mu rwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n’ubumenyingiro, Vedaste Cyiza, akaba yari umushyitsi mukuru muri uyu muhango waberaga Kimironko aho iri shuri riherereye, yashyikirije Impamyabushobozi aba barangije amasomo yabo nyuma yo kumara umwaka umwe bakurikiranira amasomo yo Gukanika Imodoka muri iri shuri rya EMVTC-REMERA.

Muri uyu muhango kandi wabaga ku nshuro yawo ya Gatandatu, habayeho umwanya wo gutanga ubuhamya kubo iri shuri rya EMVTC-REMERA ryagiriye umumaro mu mibereho yabo n’iterambere ryabo muri usange. Mu batanze ubuhamya harimo IRADUKUNDA Clementine, UJENEZA Joyeuse, HABINEZA Theophile na HABIMANA Jean Bosco nk’abanyeshuri bize muri iri shuri rikabahindurira ubuzima. Hanakiriwe kandi umubyeyi urerera muri iri shuri, na we ashimangira imikorere myiza ya EMVTC-REMERA, anasaba ko hakorwa ibishoboka byose EMVTC-REMERA Ikongererwa ubushobozi bw’ibyiciro by’abanyeshuri ishobora kwakira (Level 3, Level 4 na Level5) dore ko kuri ubu yakira abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere gusa (Level 1), aho biga amasomo yo mu gihe cy’umwaka umwe gusa bakajya ku isoko ry’umuriomo.

Abanyeshuri bakoze akarasisi, biyereka abari bitabiriye ibirori
Abanyeshuri bahize abandi bashyikirijwe ibihembo mu ruhame

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.

Inkuru bijyanye

Abashoje amasomo muri EMVTC Remera TVET School biyemeje gukangurira bagenzi babo kugana amashuri y’imyuga

Rwanda Tribune – EMVTC REMERA 6th Graduation Ceremony

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:

  1. Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
  2. Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
  3. Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
  4. Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *