Umuyobozi w’Ishuri rya EMVTC REMERA yabwiye abasoje amasomo kwizirikaho Ubunyangamugayo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2023, ni bwo abanyeshuri batangiye amasomo yabo mu kwezi kwa Nzeri 2022, basoje umwaka w’aba w’amasomo.

Aba banyeshuri barangije umwaka wabo w’amasomo bagera kuri 129, bakaba bari bamaze umwaka bakurikirana amasomo ajyanye no gukanika imodoka kinyamwuga mu ishuri rya EMVTC REMERA, aho iri shuri ryigishiriza mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, muri Kimironko.

Mu gikorwa cyo gusezerera abanyeshuri barangije umwaka, abandi bajya mu biruhuko by’igihembwe cya Kabiri, NSHIMIYE Jacques yashimiye kandi ashyikiriza ibihembo abitwaye neza

Mu gikorwa cyo gusezerera abanyeshuri bari bamaze umwaka biga muri iri shuri, Umuyobozi wa EMVTC REMERA, NSHIMIYE Jacques, yasabye ko bagumana kandi bakizirikaho indangagaciro y’ubunyangamugayo, aho yatangaga ingero ahamya ko hanze aha ku isoko ry’umurimo akazi gahari ariko ugasanga abagatanga babura icyizere mu bo bakagahaye bityo bigatuma kukabaha byagorana.

Yibukije kandi aba banyeshuri ko iyi wize muri iri shuri uba wizewe cyane ku isoko ry’umurimo kuko mu myaka isaga icumi iri shuri rimaze ryigisha ryarushijeho kuzamura imikoranire myiza n’ibindi bigo bifite aho bihurira n’umwuga wo gukanika, ngo bityo ikibazo cyose bagira bajye bitabaza ubuyobozi bw’iri shuri bubafashe kuko biri mu ntego yaryo yo gufasha abaryizemo kubona ubuzima bwiza binyuze mu kubona imikorere.

Nyuma yo guhabwa impanuro, aba banyeshuri kandi bashyikirijwe ibyangombwa bazifashisha biherekejwe n’indangamanota zabo, bizabafasha mu gihe bategereje ko Impamyabumenyi zabo ziboneka kuko zitegurwa n’urwego rubishinzwe ku rwego rw’igihugu NESA.

Abanyeshuri barangije igihembwe cyabo cya kabiri, na bo bahawe indangamanota bajya mu biruhuko aho bazagaruka ku itariki ya 31 Nyakanga 2023
Muri uyu muhango kandi habayeho ubusabane, abanyeshuri barangije amasomo yabo bishimira ibyo bagezeho, banatanga icyizere cyo gutanga umusaruro ufatika ku isoko ry’umurimo aho berekeje

EMVTC REMERA, ni ishuri ryigisha gukanika imodoka kinyamwuga mu gihe cy’umwaka umwe gusa, umunyeshuri akabona Impamyabushobozi itangwa na Leta (Certificate) ndetse na Perimi yo gutwara imodoka yo ku rwego rwa B, kuko aba yarigishijwe neza amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.

Iyo umunyeshuri asanganywe Perimi cyangwa se afite akandi kazi, ashobora gukurikirana gahunda nimugoroba (EVENING PROGRAM) cyangwa gahunda ya wikendi (WEEKEND PROGRAM).

2 thoughts on “Umuyobozi w’Ishuri rya EMVTC REMERA yabwiye abasoje amasomo kwizirikaho Ubunyangamugayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *