Nyuma yo gutozwa gitore, Abanyeshuri bashya bahinduriwe izina bahabwa ikaze mu ruhame

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2023, ni bwo abanyeshuri bashyashya baje kwiga mu ishuri ryigisha gukanika kinyamwuga EMVTC-REMERA, bahawe ikaze nyuma yo kumara ibyumweru bibiri batozwa indangagaciro na kirazira by’umuconyarwanda.

Ni umuhango wabereye Muri Kigali, mu murenge wa Kimironko aho iri shuri rikorera. Umutoza w’intore akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Imenagitero Moses, yagaragarijwe byinshi mu byo izi ntore zakuwe ku karubanda zikinjizwa mu zindi ntore, zatojwe, ma ze na we azishimira amahitamo meza yo kuza kwiga muri EMVTC-REMERA, ishuri rizirikanda ubunyarwanda nyabwo.

NSHIMIYE Jacques yatanze impanuro, anaha ikaze umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Mu butumwa NSHIMIYE Jacques, umuyobozi wa EMVTC-REMERA, yagejeje ku bari aho, yibanze ku gushimira abahisemo kuza kwiga muri iri shuri ndetse n’ababyeyi babo ku bufatanye bakomeza kugaragaza, ari na byo bituma iri shuri rikomeza kwesa umuhigo wo kuba indashyikirwa mu mashuri yigisha umwuga wo gukanika imodoka mu Rwanda.

Umutoza w’intore, Moses Imenagitero, yari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwinjiza intore mu zindi

Mu byaranze uyu muhango harimo impanuro n’ubusabane muri rusange ku banyeshuri biga muri EMVTC-REMERA n’abrezi babo.

Akanyamuneza n’ibyibyimo byari byose

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:

  1. Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
  2. Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
  3. Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
  4. Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *