Abatangira amasomo mu kwezi kwa 9 bamaze kugera ku Ishuri/ INTAKE SEPTEMBER

Abakurikirana amasomo yo Gukanika Imodoka kinyamwuga mu Ishuri rya EMVTC-REMERA bamaze kugera ku ishuri aho amasomo yari ategenyijwe gutangira kuwa 25 Nzeri 2023, bakazasoza igihembwe cyabo cya Mbere kuwa 22 Ukuboza 2023.

Abanyeshuri bageze ku ishuri rya EMVTC-REMERA bagiye gukurikirana aya masomo mu gihe kingana n’umwaka umwe.

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:

  1. Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
  2. Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
  3. Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
  4. Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *