Ishuri rya EMVTC-REMERA rirakataje mu kwigisha abaryigiramo ubukanishi gukoresha Mudasobwa

Ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro ikomeye cyane ifasha abatari bake kwiga no kwiyungura ubumenyi nkenerwa mu buzimwa bwa muntu bwa buri munsi. Ni na yo mpamvu reta y’u Rwanda ikomeza gushyiramo imbaraga kugirango ikoranabuhanga ryigishwe hirya no hino mu bigo by’amashuri bitandukanye, mu rwego rwo gukuza ubumenyi no kongera umusaruro uturuka kuri ubwo bumenyi.

Ishuri ryigisha umwuga wo gukanika imodoka, EMVTC-REMERA, ryiyemeje kwigisha by’umwihariko mudasobwa abanyeshuri biga muri iri shuri, cyane ko na bimwe mu bizamini bikorwa n’aba banyeshuri usanga babikorera kuri mudasobwa nko gukora ibizami by’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Abanyeshuri biga umwuga wo gukanika imodoka muri EMVTC-REMERA, bemezako kwiga mudasobwa bizabagirira akamaro kanini mu bumzima bwabo ngo kuko bazaba bari kugendana n’igihe, kandi bukaba ari n’ubumenyi bazifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *