Umuyobozi wa EMVTC-REMERA yibukije abanyeshuri icyo bagomba gukora mu gihe cy’ibiruhuko

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, ni bwo icyiciro cy’abanyeshuri batangiye amasomo yabo mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) bagiye mu biruhuko by’igihembwe cyabo cyambere, aho bari bamaze amezi agera muri atatu bakurikirana amasomo biga muri EMVTC-REMERA yo gukanika imodoka kinyamwuga.

Umuhango wo gushyikirizwa indangamanota kuri aba banyeshuri wahurije hamwe abayobozi ba EMVTC-REMERA n’abanyeshuri bigamo, aho baranzwe n’ubusabane ndetse banahabwa impanuro zizabafasha mu myitwarire aho berekeje mu biruhuko.

NSHIMIYE Jacques, umushyitsi mukuru akanaba umuyobozi wa EMVTC-REMERA, yibukije aba banyeshuri ko bamaze kwijira mu muryango w’abatekinisiye (Abakanishi), bityo ko batagomba kwihunza uyu mwuga ngo bajye mu bihabanye n’amahitamo meza biyemeje yo kwiga gukanika imodoka.

NSHIMIYE Jacques yibukije abanyeshuri ba EMVTC-REMERA ko ibyo kuragira ihene no gukukira inka atari ibintu byabo

Yagize ati:“Aho muri hose mugomba kuba mwambaye umwambaro ubaranga nk’abatekinisiye, ariwo Isarubeti. Aho iwanyu mugiye mu biruhuko ntabwo mugomba kuzasubirayo mugiye kuragira ihene cyangwa se inka. Mugomba kuzaba abatekinisiye nk’uko mwabyiyemeje ahubwo mugakorera amafaranga yo guhemba abazabaragirira ihene n’izo nka kuko kuragira ihene no gukukira inka ibyo si ibyanyu kuko ubu mwe mwamaze kuba abatekinisiye”.

Abanyeshuri bagiye mu biruhuko, bazamarayo ibyumweru bibiri, bakazagaruka gutangira igihembwe cyabo cya Kabiri ku itariki ya 2 Ukwakira 2023.

Umuhango waranzwe n’ubusabane ku mande zombi

EMVTC-REMERA, ni Ishuri ryigenga, rikaba ryigisha umwuga wo gukanika imodoka mu buryo bugezweho, aho mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa uwize muri iri shuri ahakura ubumenyi buhagije akajya ku isoko ry’umurimo agatangira kwiteza imbere.

Abanyeshuri batatu bahize abandi bashyikirijwe ibihembo

Iri shuri kandi ryihaye intego y’akarusho utasanga mu yandi mashuri yigisha uyu mwuga, kuko iyo umunyeshuri yishyuye agatangira kwiga gukanika muri EMVTC-REMERA, banamwigisha amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara imodoka, akigishwa indimi zirimo Igiswahili n’Icyongereza byose ku buntu.

Umunyeshuri yiga aya masomo yose mu gihe kingana n’umwaka umwe; yaba uwicumbikira ndetse n’ukenera ko ishuri rimufasha kubona icumbi baramwakira.

Uko abanyeshuri batangira amasomo mu byiciro bine (4) bitandukanye:

  1. Abatangira mu Kwezi kwa Mbere / INTAKE JANUARY
  2. Abatangira mu Kwezi kwa Gatatu / INTAKE MARCH
  3. Abatangira mu Kwezi kwa Gatandatu / INTAKE JUNE
  4. Abatangira mu Kwezi kwa Cyenda / INTAKE SEPTEMBER

Umuntu usanzwe afite indi mirimo yamubera inzitizi zo gukurikirana amasomo ye ku manywa, ashobora kuyakurikirana ikigoroba muri Evening Program, cyangwa se akayakurikirana mu kiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru “Weekend Program“.

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), ukazanayaheraho utangiye kwishyura Minerval.

Wakiyandikisha unyuze HANO cyangwa ukatuvugisha kuri 0791054963

DUKORERA KIGALI – KIMIRONKO (Hepfo yo kwa MUSHIMIRE, ahahoze hakorera Kaminuza y’Abanyamerika ya Kepler)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *